Urubyiruko rwiga gutunganya imisatsi n’ubwiza rwasuye Urwibutso rwa Kigali rwiyemeza kurwanya Jenoside

Mu rwego rwo gukomeza kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kubaka umuco wo kwibuka ndetse no kurwanya ingengabitekerezo yayo, urubyiruko rwiga ibijyanye no gutunganya imisatsi n’ubwiza rwasuye Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, rwiyemeza gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kwimakaza ubumwe no guharanira ko amateka mabi Jenoside yasize atazongera kubaho ukundi mu Rwanda.

May 13, 2026 - 16:54
 0
Urubyiruko rwiga gutunganya imisatsi n’ubwiza rwasuye Urwibutso rwa Kigali rwiyemeza kurwanya Jenoside

Uru ruzinduko rwabaye mu rwego rwo gufasha urubyiruko rwiga gutunganya imisatsi n’ubwiza mu Kigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara gusobanukirwa amateka igihugu cyanyuzemo, cyane cyane Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abarenga miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi 100.

Aba banyeshuri basobanuriwe ibice bitandukanye bigize uru rwibutso, berekwa amateka agaragaza uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, uburyo Abatutsi bicwaga hirya no hino mu gihugu ndetse n’uruhare rw’amahanga muri ayo mateka. Bananasuye kandi ahashyinguye imibiri y’inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 ziruhukiye muri uru rwibutso.

Bamwe mu banyeshuri bavuga ko uru ruzinduko rwabafashije gusobanukirwa neza amateka y’u Rwanda ndetse rubasigira isomo rikomeye ryo kurwanya ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Bavuga kandi ko nk’urubyiruko bafite inshingano zo kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda no gukomeza kubaka igihugu kirangwa n’amahoro n’ubwiyunge.

BIZIMANA Amani,  yagize ati: “Twize byinshi ku mateka igihugu cyacu cyanyuzemo. Byaduteye imbaraga zo gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubungabunga amahoro igihugu gifite.”

RUSHIGAJIKI Haruna, Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’Abakozi Batunganya Imisatsi n’Ubwiza (Hair Dressing and Allied Workers Union), yavuze ko bafite intego yo gukomeza gutegurira abanyeshuri ibikorwa bibafasha kumenya amateka y’u Rwanda no kurushaho gusigasira amahoro igihugu kimaze kugeraho.

Yagize ati: “Ni ngombwa ko urubyiruko rumenya amateka y’u Rwanda kugira ngo rubashe kuyigiraho no kugira uruhare mu kurwanya icyatuma Jenoside yongera kubaho. Tuzakomeza gutegura ibikorwa nk’ibi bifasha abanyeshuri gukura bafite indangagaciro zo gukunda igihugu no kwimakaza ubumwe.”

Urubyiruko rwiga gutunganya imisatsi n’ubwiza mu Kigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse bunashyira indabo ku mva rusange zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside, bwiyemeza gukomeza guharanira ko amateka mabi igihugu cyanyuzemo atazongera kubaho ukundi.

GACINYA Regina