Ruhango: Inzoga zizwi ku izina ry’ibyuma ziri mu bibangamiye umutekano n'ubuzima bw'abaturage

Abayobozi mu nzego zitandukanye z’akarere ka Ruhango barasaba ko hashyirwaho ingamba zigenga icuruzwa ry’inzoga zizwi ‘’nk’ibyuma’’, bagaragaza ko n’ubwo izo nzoga zemewe n’amategeko, ariko uburyo zicuruzwamo bukomeje guteza ibibazo birimo ubusinzi bukabije, urugomo rutera umutekano muke mu baturage.

Jun 17, 2026 - 06:40
Jun 17, 2026 - 10:06
 0
Ruhango: Inzoga zizwi ku izina ry’ibyuma ziri mu bibangamiye umutekano n'ubuzima bw'abaturage

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nama nyungurana bitekerezo ya Komite Mpuzabikorwa y’Akarere ka Ruhango yateranye kuwa 11 Kamena 2026, aho bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye bagaragaje impungenge bafite ku ngaruka zikomeje guterwa n’ikoreshwa ry’izi nzoga.

Mu bitekerezo byatanzwe hagaragajwe ko hakenewe umurongo uhamye ugenga icuruzwa z’inzoga zamenyekanye ku cyuma, abacuruzi bazo n’aha zicururizwa, kugira ngo hagabanuke ibibazo bikomoka ku ikoreshwa ryazo nabi kuko hari aho usanga umucuri aha umuturage ibyuma birengeje urugero.

Umuyozi wa Police mu karere ka Ruhango SSP Boniface Kagenza yibukije abayobozi mu nzego zitandukanye z’akarere ko umutekano ugizwe n’inzego eshatu arizo;inzego z’ubuyobozi, abaturage ndetse n’inzego z’umutekano. Yababwiye ko urwego rumwe iyo rukoze nabi bigira ingaruka ku bantu bose.

                    SSP Boniface Kagenza umuyobozi wa police mu karere ka Ruhango

Yagize ati: “Nukuvuga ngo urwego rumwe iyo rukoze nabi twese bitugiraho ingaruka. Mudugudu, isibo umuturage uri hariya ntacyo arimo adufasha. Umudugudu rero ugize umutekano, akagali, umurenge n’akarere biba bifite umutekano koko ibyo bintu byatunanira dushyizemo imbaraga”.

Mu ijambo rye, umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yashimangiye ko ubuyobozi butazihanganira uwo ari we wese ukora ibiyobyabwenge cyangwa wenga inzoga zitemewe n’amategeko.

  Habarurema Valens umuyobozi w’akarere ka Ruhango

Yagize ati: “Mu karere ka Ruhango kirazira nta muntu numwe uzongera kwihanganirwa ukora ibiyobyabwenge cyangwa wenga inzoga zitemewe, anywa kanyanga. Abayobozi bose bagomba gukora inshingano zabo neza no gukurikiza amahame y’imiyoborere myiza twigishwa.”

Meya Habarurema kandi yanasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kurushaho kwegera abaturage no gukurikirana ibibazo bibugarije hakiri kare, cyane cyane ibifitanye isano n’ibiyobyabwenge n’ubusinzi.

Inzoga z’inkorano zikomeje guteza impungenge

Kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2026, mu Karere ka Ruhango hamaze kumvikana ibikorwa bitandukanye by’urugomo n’amakimbirane mu miryango byose bifitanye isano n’ubusinzi. Bamwe mu bayobozi bavuga ko hari aho usanga abaturage banywa inzoga z’inkorano cyangwa izindi zitujuje ubuziranenge, bikagira ingaruka ku buzima no ku mutekano.

Hagaragajwe kandi ko iki kibazo kidakwiye kureberwa gusa mu rwego rw’umutekano, ahubwo ko hakwiye no gushyirwa imbaraga mu bukangurambaga bwo kwigisha abaturage ingaruka ziterwa n’inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse no kunywa inzoga mu buryo bukabije.

Harasabwa ubufatanye bw’inzego zose

Abayobozi mu nzego zitandukanye mu karere ka Ruhango basanga gukumira iki kibazo bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, inzego z’umutekano, abacuruzi ndetse n’abaturage ubwabo.

Basaba ko hakomeza gukazwa ibikorwa byo kugenzura ahacururizwa inzoga no gufata abakora cyangwa bacuruza inzoga zitemewe, hagamijwe kurinda ubuzima bw’abaturage no gukomeza kubungabunga umutekano.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bukomeje gushimangira ko butazihanganira abakora ibiyobyabwenge cyangwa inzoga zitemewe, abaturage na bo basabwa kugira uruhare mu gutanga amakuru ku gihe kugira ngo iki kibazo gikumirwe mbere y’uko kigira ingaruka mbi ku mibireho n’ubuzima bw’abaturage.

Ntamwemezi Charles/Ruhango