Ibyaranze igitaramo cya MTN iwacu Muzika Festival 2026 cyatangiriye I Huye[Amafoto]•

Jun 21, 2026 - 17:41
 0
Ibyaranze igitaramo cya MTN iwacu Muzika Festival 2026 cyatangiriye I Huye[Amafoto]•

Abahanzi umunani bazasusurutsa abazitabira ibitaramo bya “MTN Iwacu Muzika Festival 2026” batangiriye urugendo rwabo i Huye, aho bataramiye abakunzi babo mu gitaramo.

Igitaramo cyabimburiye ibindi cyabereye mu Karere ka Huye, ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye aho ababarirwa mu bihumbi bataramiwe n’abahanzi banyuranye kuva Saa 15:22 kugeza Saa 21:30.

Aba bahanzi Barimo, Chris Easy,Amalon,Kenny Sol,Amalon,Marina,Davis D ,Bushali,Ross Kana ,Kivumbi King, Dore uko bakurikiranye Ku rubyiniro:

Amalon yabimburiye abandi bahanzi bazaririmba muri ’MTN Iwacu Muzika Festival 2026’

Ross Kana yageze ku rubyiniro Ari uwa Kabiri

Umuraperi Kivumbi King yageze ku rubyiniro ari uwa gatatu 

Umuhanzi Ingabire Deborah wamenyekanye nka Marina yageze ku rubyiniro Ari uwa kane

Umuhanzi Kenny Sol yageze ku rubyiniro Ari uwa Gatanu

Umuraperi Bushali yagiye ku rubyiniro rw’i Huye ari uwa gatandatu

Davis D yinjiye ku rubyiniro byihariye umuhanzi wa karindwi wageze ku rubyiniro rw’i Huye mu munani bazasusurutsa ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’ aho bizagera hose, mu mijyi irindwi inyuranye.

Chriss Eazy ni we wanyuma wagiye ku rubyiniro

Abategura iri serukiramuco rya Muzika baheruka gutangaza ko iry’uyu mwaka rizitabirwa n’abahanzi umunani.

Abo ni Ross Kana, Amalon, Kivumbi King, Marina, Chriss Eazy, Davis D, Kenny Sol na Bushali.

Ni mu gihe ibitaramo bizabera mu mijyi ya Huye, Ngoma, Nyagatare, Muhanga, Musanze, Rubavu na Karongi igiye kwakira ibi bitaramo bwa mbere.

Jane Uwamwiza