Kylian Mbappé yaciye agahigo gashya mu mikino yo gukuranwamo y’ igikombe cy’ isi
Rutahizamu w’u Bufaransa, Kylian Mbappé, yanditse amateka mashya mu gikombe cy’Isi nyuma yo gutsindira ikipe ibitego bibiri mu mukino bakinagamo na Suède muri 1/16, aba umukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi kurusha abandi mu mikino yo gukuranwamo mu gikome cy’Isi.
Mu mukino wa 1/16 wahuje u Bufaransa na Suède mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu mu gikombe cy’Isi, Mbappé yagaragaje urwego rudasanzwe ndetse anashyiraho agahigo kari kamaze imyaka myinshi gafitwe n’ibihangange by’umupira w’amaguru.
Ku munota wa 20, Mbappé yari yamaze kubona igitego, ariko umusifuzi yanzura ko yaraririye. Nyuma y’iminota 12 yongeye kugerageza ishoti rikomeye ryakomye ku giti cy’izamu, agaragaza ko yari afite inyota yo gufasha igihugu cye mbere y’uko igice cya mbere kirangira.
Ku munota wa 45, u Bufaransa bwabonye koruneri ngufi, Mbappé ahabwa umupira hafi y’urubuga rw’amahina. Yanyuze kuri Viktor Gyökeres amucenga mu buryo bworoshye, ahita atera ishoti rikomeye ryanyuze kure y’umunyezamu Jacob Widell Zetterström, ryinjira mu izamu maze u Bufaransa buyobora umukino n’igitego 1-0. Nyuma mu gice cya kabiri ku mupira yahawe neza na Michael Olise yashyizemo igitego cya gatatu cy’Ubufaransa ari nacyo cya kabiri cye muri uyu mukino.
Ibi bitego byatumye Mbappé aba umukinnyi umaze gutsinda ibitego icumi mu mikino yo gukuranwamo y’Igikombe cy’Isi, mu mikino icyenda gusa yakinnye muri iri rushanwa. Yahise aca kubanya-Brazil aribo Leônidas na Ronaldo, bombi bari bafite ibitego umunani muri iki cyiciro.
Si ibyo gusa kandi, kuko Mbappé yahise agira ibitego 18 mu mateka y’Igikombe cy’Isi, aca kuri Miroslav Klose wari ufite ibitego 16. Kuri ubu, umukinnyi umwe gusa umurusha ni Lionel Messi wa Argentine ufite ibitego 19 yatsinze mu gikombe cy’Isi mu nshuro esheshatu yakitabiriye.
Uyu rutahizamu w’imyaka 27 y’amavuko akomeje kwerekana ko ari umwe mu bakinnyi bakomeye ku isi, ndetse benshi bemeza ko ashobora kuzarenza Messi mu mubare w’ibitego by’ibihe byose mu gikombe cy’Isi mu gihe azakomeza gukina ku rwego ariho.
Iki kandi cyabaye igitego cya gatandatu Mbappé atsinze muri iki gikombe cy’Isi, bituma arusha Erling Haaland (5) wa Norvège bahatanira igihembo cy’umukinnyi uzasoza amarushanwa yatsinze ibitego byinshi (Golden Boot).
Nyuma yo gutsinda igitego cyambere, Mbappé yishimiye intsinzi ahoberana n’umutoza w’u Bufaransa, Didier Deschamps, wari uherutse gusubira mu gihugu cy’Ubufaransa kwitabira umuhango wo gushyingura nyina mbere yo kugaruka gutoza ikipe ye muri iri rushanwa.
Agahigo Mbappé yanditse kagaragaza ko akomeje kwiyubaka nk’umwe mu bakinnyi bakomeye mu mateka y’Igikombe cy’Isi. Mu gihe u Bufaransa bukomeje urugendo rwo guhatanira igikombe, abafana bakomeje kumuhanga amaso bategereje kureba niba azafasha iyi kipe kwegukana igikombe cy’Isi cya gatatu.
Jacques Roger NSHIMIYIMANA

