Urukiko rwateye utwatsi ubusabe bwa Yampano ubwo yasabaga gukurikiranwa ari hanze.
Umuhanzi Uworizagwira Florien wamenyekanye nka Yampano yaburanye ubujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, atakambira Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, arusaba ko rwategeka ko afungurwa, agakurikiranwa ari hanze aho gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Uru rubanza rwaburanishijwe kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa 23 Kamena 2026.
Ku cyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge hashyizwemo icyemezo cyo kwa muganga kigaragaza ko Yampano yijyanye kwa muganga kugira ngo atangire gufashwa ku buryo yareka ibiyobyabwenge.
Umunyamategeko yasabye ko uwo yunganira yarekurwa, akagira ibyo ategekwa kugira ngo akomeze gufashwa kwivuza.
Yerekanye kandi ko Uworizagwira ubwe yagaragaje ubushake no kwijyana kwa muganga kugira ngo yivuze ibiyobyabwenge byari mu mubiri we kandi usanga abenshi babinywa baba babihisha.
Yampano, yagaragaje ko we n’umugore we biyemeje kurangiza ibibazo by’amakimbirane bakubaka urugo rushingiye ku rukundo n’ubufatanye.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko nubwo hari ibyaha Yampano yababariwe n’uwo bashakanye, Urukiko rw’Ibanze rwari rwabisuzumye ariko rubisesenguye rusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha.
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko mu bushishozi bwarwo rutahindura icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cyategetse ko Yampano afungwa by’agateganyo.
Icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa 26 Kamena 2026 Saa Cyenda z’Umugoroba.
By Jane Uwamwiza

