Venezuela: Umutingito ukomeye wahitanye abantu 32
Imitingito ibiri ikomeye yibasiye igihugu cya Venezuela aho yasenye inyubako, ihagarika imirimo ku kibuga cy’indege gikuru cy’igihugu; ndetse inavana abaturage b’umurwa mukuru mu byabo.
Kuri uyu wa kane, Perezida w’agateganyo yatangaje ko abantu nibura 32 bamaze guhitanwa n’iyo mitingito, anaburira ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.
Amashusho yagaragaye kuri Televisiyo y’igihugu, yerekanye abana batatu, bari bakuwe mu matongo y’inyubako zasenyutse muri Leta ya La Guaira ari bazima, ubwo bari barengewe na bimwe mu bice by'inyubako.
Perezida w’agateganyo, Delcy Rodríguez, yavuze ko ako gace ari ahantu habaye ibyago bikomeye ndetse ko ari ho hangijwe cyane n’imitingito yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu yari ifite ubukana bwa 7.2 na 7.5.
Mu ijambo yagejeje ku baturage mu ijoro ryo kuwa gatatu, Perezida Rodríguez yatangaje ko igihugu cyinjiye mu bihe bitoroshye; avuga ko iyo mitingito yangije ibintu mu ntara zitandukanye. Yasabye abakozi bo mu rwego rw’ubuzima kwihutira gufasha abakomerekejwe n’iyi mitingito.
Rodríguez yagize ati “Inyubako nyinshi zarasenyutse..., muri iki gihe turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo turokore ubuzima bw’abaturage.”
Iyo mitingito yibasiye Venezuela iri mu ikomeye cyane yigeze kwibasira iki gihugu mu gihe kirenga ikinyejana. Iki gihugu ntigikunze kwibasirwa n’ibiza bikomeye biterwa n’imitingito ugereranyije n’utundi duce two muri Amerika y’Epfo.

