Abaramyi Hyguette na Cynthia bari mu kizami cya Leta basabwe gukomeza guhesha Imana icyubahiro no mu masomo

Abaramyi Hyguette na Cynthia, bamaze kwigarurira imitima y'abakunzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bari mu kizamini cya Leta, ibintu byashimishije abakunzi babo babifuriza gutsinda no gukomeza urugendo rwiza rwabo haba mu masomo no mu murimo w'Imana.

Jul 16, 2026 - 17:44
Jul 16, 2026 - 19:17
 0
Abaramyi Hyguette na Cynthia bari mu kizami cya Leta  basabwe gukomeza guhesha Imana icyubahiro no mu masomo

Nubwo bakiri bato, Hyguette na Cynthia bamaze kugaragaza impano idasanzwe mu kuririmba indirimbo zihimbaza Imana. Indirimbo zabo zirangwa n'ubutumwa bwo kwizera, ibyiringiro no gukomeza abantu babibutsa kwegera Imana.

Mu rugendo rwabo rwa muzika, aba bakobwa bakomeje kuzamuka buhoro buhoro, bitabira ibikorwa bitandukanye byo kuramya Imana ndetse banaririmba mu materaniro n'ibitaramo bya Gospel, aho bakomeje kwerekana impano yabo imbere y'imbaga y'abakunzi b'umuziki wa Gospel.

Kugeza ubu, bamaze gushyira hanze indirimbo "Ibihe", yakiriwe neza n'abakunzi ba Gospel kubera ubutumwa bwayo bukomeza abantu kwizera Imana mu bihe byose banyuramo. Iyo ndirimbo ni imwe mu zatumye benshi batangira kubamenya no gukurikira ibikorwa byabo bya muzika.